URU RUBUGANURW' IMYIDAGADURO

               Waruziko utazabaho iteka?

Harageze yuko twihutira kumenyesha Ubutumwa bwiza abakiri mu mwijima. Twanze kubikora abo bantu bazohona nta kabuza! Ico nico n’ubu kidutuma tugenda twigisha Ubutumwa bwiza aho duciye hose «kand’abagize ubwenge bazokayangana...abashikanye benshi ku bugororotsi bazokwaka nk’inyenyeri ibihe bitazoshira.»

                                                        UMUGANI!

Mbacire umugani mbabambuze
umugani n'uzava i Kamugani
azasange ubukombe bw'umugani
buziritse ku muganda w'inzu.
Harabaye ntihakabe.
Hapfuye imbwa n'imbeba
Hasigaye inka n'ingoma.
Ubusa bwaritse ku manga
umuyaga urabwarurira
agaca karacuranga
uruvu ruravugiriza
nyiramusambi isabagirira inanga.
                                 Agahinda kajya kuza mu bantu, umwana yahuye inka ise yari amufite ari umwe. Amaze kwahura inka, yahura inyana. Amaze kugera ku gasozi ati wa nyana we nkuragire ubwatsi bwiza nkuhire amazi nshaka, uzabyare inyana nziza nzayikwe umukobwa mbengutse. Agahinda kati aho uzakwa ntahire. Umwana bukeye yahuye, gasubira kubimubwira.

Umwana aragira ahandi, amaze kuragira ahandi bukeye, inyana irabyra, ibyara indi nyana. Agira se ati "Uzankwerere umukobwa wa naka."Aramukoye. Umunsi yaraye arongoye, shebuja araza, agira se ati, "ndashaka umuhungu wawe ngo dutabare." Undi ati "ese muratabara mute, ko yarongoye ejo, ubu yava aha agatabara?" Undi ati, "niwanga ko dutabarana, ndakunyaga."Undi ati, "kunyagwa, uwo mugeni ni asigare aho nzamusanga ndatabaye."

Amaze kugenda, ageze mu nzira, agahinda kareba uko ari, nuko yasaga, karagaruka no kwa se. Se ngo amare kumukubita ijisho ati "ese data, ko wari utabaye, bigenze bite? "Undi ati "Databuja arambwiye ngo ndongoye vuba nintahe." Umuhungu muzima araje yisangiye umugore, agahinda karaje kisangiye umugore w'umwana w'umuhungu nawe yaratabaye na shebuja. Abaye aho, abyaye umwana w'umuhungu, aramwonsa aramucutsa, bukeye asubizayo umukobwa aramwonsa, aramucutsa, agejeje ku wa gatatu, umugabo aratabaruka na shebuja. N'iminyago azanye. Ngo amare gutunguka, ati "nimucanire inka."Se ati "ese, inka turazicanira zivuye he? " Undi ati "ese si ndi kanaka sindi umwana wawe? " Undi ati "umwana wanjye yiriwe ajya he? ko umwana wanjye ari hano akaba ntaho yagiye ko yageze mu nzira shebuja akamugarura."Ikikuzanye n'izo nka uje kunyereka ko nabyaye umwana umwe akaba ari aho, ni ukugira ngo urye ibyanjye numara kubirya uzayobore umunyago uwushyire so? " Ati "ntabwo nkwemereye." Umwana ati "bikamera bite?"Undi ati "ntabwo nkwemerye."

Umwana agiye no kwa shebuja ati, "ntabara.Dore naje n'iminyago nzanye, none data yanyirukanye,byambujije kugera mu rugo."Undi ati"shwi!". Shebuja arahuruye. Araje n'umugaragu we ati"bite ko wampaye umutabazi tugatanarana, twamara gutabarana none tukaba dutabarukanye, kuki wamubuza kujya mu rugo? " Undi ati, "umwana wanjye, wamwohereje ari munzira, uhageze ni wowe wamwohereje." Undi ati "reka da! Ntabwo namwohereje, umwana wawe ni we uyu niwe ubonye."Undi ati "hinga nkwereke."

Agahinda kati "hinga nze mbakize."Arakenyeye umwana w'umuhungu araje, amaze gutunguka ati, " yewe kanaka!"Undi ati "iî", "igihe waragiraga inyana, ukayibwira ngo uyuhira amazi meza, uyiragira ubwatsi bwiza, uyuhira amazi ushaka, ngo izabyare inyana nziza uzayikwe umukobwa ubengutse, ati ni jye wakubwiraga ngo uzakwa ntahire. Ati "maze ntacyo mwirwa mupfa, ni jye gahinda mu nka ni jye gahinda mu bantu ni jye gahinda mu ihene, ni jye gahinda mu ntama, ikintu cyose cyabaga aho kitagira agahinda, none ubungubu ikintu cyose kigiye kuzabaho, kigire agahinda kigire ikikibabaza, ati "kuva ubu kandi, n'ubu ndasiga mbiberetse n'ubwo mutabigiraga."Ati "ariko noneho, hinga nkubise mu rugo rwawe, nsubire mu nzu ntware intwaro yanjye nigendere.

Asubiye mu nzu, agahinda karigitana na wa mugore n'abana, umwana w'umuhungu asubiye kujya kwinjira mu nzu, aheba umugore, aheba abana be, ahera ko ariyahura. Agahinda kaza ubwo ariyahura. Se akubise mu asanze umuhungu yiyahuye, agahinda karamwica, "ubona umwana wanjye nacunaguje, none nkaba mubuze n'uwo nari mfite nkaba mubuze?" Ahera ko nawe ariyahura. Nuko agahinda niko kuza mu bantu.

Mu mvugo cyangwa inyandiko z’ubuvanganzo ni ngombwa gukoresha inozamvugo cyangwa se imvugo ikwiye ijyanye n’ibyo uvuga.

                             TWIYIGIRE IKINYARWANDA

I.IKESHAMVUGO RISHINGIYE KU MVUGO IKWIYE

1.1. KU BIJYANYE N’AMATA

Ntibavuga: Bavuga:
Kuyasuka mu gisabo Kuyabuganiza
Kuyavanamo amavuta Gusobanura
Kubika icyansi, igisabo Gusobanura
Kurangiza koza icyansi Guhumuza
Kumena amata ubishatse Kuyabikira, kuyabyarira
Kumena amta utabishatse Kuyabogora
Uduta Amata
Amata y’inka ikibyara Umuhondo
Amata y’inka yenda guteka Amagonera/Amanga/Amasuga
Amata inyana yanze konka Amakaba
Ayaraye ataravura Umubanji
Amaze kuvura Ikivuguto
Ay’abashumba Imyezo
Amata y’ikivuguto kitavuruze Amenda
Agati bavurugisha Umutozo
Umuheha banywesha amata Umuceri




I. 2. KU BIJYANYE N’INGOMA

Ntibavuga: Bavuga:
Gutangira kuvuga Gusuka
Kurangiza kuvuga Gutunga
Kugurwa Gukoshwa
Kumanikwa Kujishwa
Gushyushwa Koswa
Gufashwa hasi Kururutswa
Kubazwa Kuramvurwa
Gushyirwaho impu Kuremwa
Kwikorerwa Kuremererwa
Gusoza Gutaha
Gutoboka Kubyara
Gufatwa Gusegurwa
Gusaduka Kurara
Kumeneka Kuribora

I.3. KU BIJYANYE N’ICYANSI, ISEKURU, INGOBYI, IGISABO, UMUHETO N’INJISHI

Ntibavuga: Bavuga:
Ntibimanikwa Birajishwa
Ntibiturwa Birururutswa
Ntibimeswa Birahanagurwa
Ntibisaza Birakura
Ntibyikorerwa Biraremererwa
Ntibigurwa Birakoshwa
Ntibishyushywa Biroswa
Ntibimeneka Biraribora
Ntibibazwa Biraramvurwa

N.B: Iyo ukoresheje bene izo mvugo uko bidakwiye bishobora kuba igitutsi.
Urugero:

  • Kuvuna umuheto ni ugupfusha abatabazi cyangwa ababyeyi.
  • Guhekura umubyeyi ni ukumwicira abana.
  • Kumesa ingobyi ni ugupfusha ukamaramaza

I.4. IBIJYANYE NO KUVUGA (INGAMBO)

Umuntu aravuga Inyoni zirajwigira
Ingoma ziravuga Inka zirabira
Intama ziratama Impongo zirakorora
Igikeri kiragonga Ingurube iratontoma
Impyisi irahuma Inuma iraguguza
Umusambi urahiga Imbwa iramoka/irakonkoma
Inkoko iri mu magi irakwakuza Inkoko irahamagara
Isake irabika Imbeba irajwigira
Ihene irahebeba Imfizi irivuga
Intare irivuga Ingwe irahora
Imvura irahinda Imodoka irahinda
Umuriro urahinda/uragurumira Umugezi urasuma
Isuka irarangira Injangwe irahirita
Indege irahinda Inkokokazi irateteza

I.5. KU BIJYANYE N’INKA

Ntibavuga: Bavuga:
Gushyira inyuma Gukumuriza inyuma
Kurangiza gukama Guhumuza
Kurangiza gushitura Guhaza
Kurorera gukama Guteka
Gukamana ingoga Gukama kera
Gukomereka Gusarika
Kwahura kure Guturuka kure
Guca umurizo Gukemura umurizo
Gukurura babyaza Kuvutira
Kuzirasa amatezano Kuzikama
Gukamisha yombi Kuvuruganya
Kureka inyana ngo yonke Kwinikiza
Kuba ku nda kwazo Kwerera
Kuziyobora Kuzirongora
Kuzijyana ku ibumbiro Gushora
Kwiruka zigusiga Gutara
Guhanagura inka Kuzihonora
Guta umuziha kwazo Gufuma
Kwenda kwima zitararinda Kuba mu bitwarizi
Kuzivomera Kuzidahirira
Kuzishyira imfizi Kuvuna umurizo (kubangurira)
Kubura amazi kwazo Kurumanga
Guca inka ibere Kuryogosha
Kurwara ibisebe ku mabere Gusarika
Ibihamagazo byazo Amazina yazo
Inzu y’inyana Ikiraro cy’uruhongore
Utubere tudakamwa Indorerezi

I.6. KU BIJYANYE N’UMWAMI

Ntibavuga: Bavuga:
Umurambo w’umwami Umugogo
Kumubyutsa Kumubambura
Kumusinziriza Kumubikira
Kugenda Kurambagira
Kurya Gufungura
Gupfa Gutanga
Uburiri bw’umwami Igisasiro
Inzu y’umwami Ingoro
Abana b’umwami Ibikomangoma
Kujya ku ngoma Kwima ingoma
Kubyuka Kwibambura
Kuryama Kwibikira
Kurwara Kuberana
Kwicara Guteka
Intebe ye Inteko
Ingobyi ye Ikitabashwa
Aho aramirizwa Ijabiro
Kumuha ikuzo Kumuramya


              TWIREBERE IBYABAZUNGU!

                                               DUSAKUZE!

                 SAKWE SAKWE!!!                           SOMA!!!!

Abakobwa banjye babyina bose Imirya y'inanga
Abana banjye barara bahagaze bakirirwa bahagaze Inkingi
Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryama Imyugariro
Abagwabiro bashinze inteko Umucaca
Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga Insina; amateke.
Abakobwa banjye baranaga amajosi Urugoyi rw'ibishyimbo
Abakobwa banjye baraturanye aliko ntibaramukanya Inkombe z'uruzi
Abakobwa banjye bose bikwije impindu Imirizo y'imbeba
Abakobwa beza baranaga amajosi Urugoyi rw'ibishyimbo
Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritse Imirizo y'inka
Abambari ba Ruhinda bambariye inzogera ikuzimu Imigozi y'ibijumba; inkwana z'amateke
Abana b'abarundi barasana bakiri bato Ifurwe
Abana ba mukeba bambaye imigoma bose Ibigori
Abana banjye bangana bose Ifundi
Abana banjye bavuyemo umwe ntiwabimenya Akatsi ko ku nzu
Abana banjye bicaye bose Ibirundiro
Abana banjye ndabasasira ntibaryame Ikawa
Abarebare baje ubu Imihanda, uruzi, inzira
Abasore b'i Gisaka barasana bakiri bato Isusa
Abazungu bazanye byinshi n'ibizatuzura Ifaranga
Abazungu b'i Bujumbura baca urubanza bicaye Imigomdoro yibishyimbo
Agacwende kanjye kambaye kure mba ngukoreyemo Ukwezi
Agakecuru ka;anutse i Nyarushurushuru kiteye imirwa munani Intete zibigori
Aho Mutara na Mutaga barasaniraga n'ubu haracyatorwa inkurwe Uruhara rw'umusaza
Aho Mutara na Mutaga barwaniye ntiharamera utwatsi Agatsinsino
Aho Mutara na Mutaga barasaniraga hacitse ubkumba Urwogerezo
Aho wabereye wari waterera Muhangiro Ikirunga
Aho wakabona kagutera guseka Ikigori
Aka kayira kasiba twashira Akayira kajya mu kigega
Akababaje umugabo kamurenza impinga Ifaranga
Akabindi ka Mbindigiti gatetse amara y'inkuba Umwobo w'impiri
Aka kagabo kahina so Icyanzu, ubunyereri
Aka kariza so Akanyarirajisho
Aka katega so  agacaca
Aka Manimbanimba aka Macikakingoma zo kwa Makombe Inyundo mu ruganda
Akamarimari kamanutse i Burayi kaje kamara abantu Ifaranga
Amasaka y'i Burundi atukura ateze Amaguru y'inkware
Akana kanjye ni maguru ya Sarwaya Ibaruwa
Akamatana k'amatanage kiyereka mu mpinga ya Bwanakweri Akanyugunyugu
Akariba rwamidende kasibwe n'imicaca inzonnyo z'umusaza
Akavumu k'iwacu ni imbungiramuhigo Agakono k'amanywa
Akayuriyuri kwa Ntibazirikana inshuti y'urupfu  Ibitotsi
Amabuye ya Nyrubuyenge wayabara ntiwayashobora Ukwezi n'inyenyeri
Amaherere yamennye Bukungu umutwe Igihepfu ku mugina
Ayii      Umukecuru wataye ikijigo cye
Ayiiii, icyamha nkagera iwacu Umukecuru wurira ikigega
Ayi mama hiya Inuma ku rukoma
Bacuye dutanguranwe Ifaranga
Bagatake bagasamaze bakabihise ubwiza bwako Imanzi mu maribori
Bagiteye icumu gicumba umwotsi Ikinyugunyugu
Baguhaga akabando urwaye iki? Igikoro
Bakobwa ntimukanseke nabuze aho mpisha Innyo y'ihene
Banterere anyuze aha


           NGUKO UKO IBYABAZUNGU BIMERA!

 
Make a Free Website with Yola.